Syria: Ingabo za leta zateye inyeshyamba

Ibitero mu mujyi wa Homs

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwo muri Syria bavuze ko ingabo za leta zagabye igitero gikomeye mu duce turimo inyeshyamba, harimo no mu mujyi ukomeye wa Homs.

Indege za gisirikare, ibifaru n'ibisasu bya mortiers nibyo byakoreshwe n'izo ngabo za leta muri ibyo bitero.

Television ya Syria iravuga ko ingabo za leta zatsimbuye inyeshyamba mu karere ka Khalidiyah.

Hari amakuru avuga ko n'umusigiti wubatswe mu kinyejana cya 13 watwitswe.