Misiri: abashyigikiye Morsi barashwemo

Abayoboke ba Muslim Brotherhood
Image caption Abayoboke ba Muslim Brotherhood

Abantu byibura batatu biravugwa ko bishwe igihe igisirikare cyarasaga ku bashyigikiye Mohammed Morsi - uherutse kuvanwa ku butegetsi - berekezaga ku kigo cya gisirikare.

Umunyamakuru wa BBC ukurikirana ibibera mu burasirazuba bwo hagati aravuga ko yabonye abasirikare babanza kurasa mu kirere mbere yo gutunga imbunda zabo mu bantu.

Umugabo umwe yikubise hasi imyenda ye yahindutse amaraso.

Umuvugizi w'igisirikare yahakanye ko igisirikare kirimo gukoresha amasasu kandi abanyamakuru ba BBC bari i Cairo baravuga ko hari n'amasasu yumvikanaga ava mu bigaragambya baganaga ku nzu bakekaga ko ifungiwemo Mohammed Morsi.