Vatican: abatagatifu bashya

Papa Yohani Paulo wa II
Image caption Papa Yohani Paulo wa II

Umushumba wa Kiliziya gatolika, Papa Fransisiko, yatangaje ko agiye kugira abatagatifu abapapa babiri bamubanjirije.

Papa yemeye igitangaza cya kabiri kitiriwe Papa Johani Paulo wa II - ukomoka mu gihugu cya Pologne - akaba yarayoboye Kiliziya Gatolika mu gihe cy'imyaka 27 kugeza muri 2005.

Papa Fransisiko kandi agiye kugira umutagatifu Papa Yohani wa 23, wabaye umushumba wa Kiliziya Gatolika mu mpera y'imyaka ya za 1950 no mu ntangiriro ya za 1960.

Uyu mupapa niwe wahamagaje Konsili ya Vatikani ya kabiri yazanye amahinduka menshi muri Kiliziya gatolika kugira ngo ijyane n'ibihe tugezemo.

Umuhango wo kugira aba bapapa babiri abatagatifu uteganijwe mbere y'impera z'uyu mwaka, ariko ntabwo itariki yari yamenyekana.