Ruswa: Icyegeranyo kivuga ko ruswa yiyongereye

Ruswa kw'isi

Icyegeranyo cyakozwe hirya no hino kw'isi, cyasanze ruswa iri kugenda yiyongera, aho umuntu umwe kuri bane basanze yaratanze ruswa muri iyi myaka 2 ishize.

Ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo kirwanya ruswa, Transparency International, gifite ikicaro i Berlin mu Budage, cyasanze ruswa ikorerwa mu bihugu bikennye yikubye kabiri ruswa ikorerwa mu bihugu bikize.

Igipolisi n'abakora mu bucamanza kandi ngo bakunze kuboneka muri ibyo bikorwa bya ruswa, nubwo amashyaka ya politike ariyo aza kw'isonga mu kurya ruswa.

Icyo cyegeranyo kandi kivuga ko ruswa yazamutse cyane mu Bwongereza, aho umuntu umwe kuri 20 batanze ruswa mu mwaka ushize, ibyo bikaba byikubye inshuro eshanu ugereranije nuko byari bimeze mu mwaka w'i 2010.

Umuryango Transparency International uvuga ko inzego z’ubutabera n’iza gipolisi ari zo zigaragaramo cyane kumungwa na ruswa mu bihugu by’Africa yo hagati n’ibyo mu ihembe ryayo.

Muri rusange ,uyu muryango werekana ko igihugu cya Kenya ari cyo kiza ku isonga mu bivugwamo ruswa nyinshi mu gihe U Burundi bwo byagaragajwe ko ari ho yiyongera ku muvuduko munini .

Igihugu cy’U Rwanda cyo ni cyo kigaragazwa ku isonga y’ibikoresha ingufu nyinshi mu karere mu gahashya umuco wa ruswa.

Ubwo yamurikaga icyegeranyo cyakozwe kuri ruswa mu bihugu by’Africa yo hagati n’ihembe ry’Africa umukozi mukuru wa Transparency International ushinzwe aka karere Bwana Paul Banoba yavuze ko igihugu cya Kenya kiza ku isonga .

Mu bantu babajijwe muri iki gihugu ,abagera kuri 70% bemeye ko batanze ruswa mu gihe muri Uganda abemeye ko bayitanze ari 61 % by’ababajijwe bose.

Muri aka gace U Rwanda ni rwo rufite umubare muto w’abatanze ruswa kuko ari 13%.

Igihugu cy’U Burundi nui cyo cyagaragajwe nk’aho ruswa yiyongera ku muvuduko muni kuko abaturage babajijwe bagera kuri 90% bavuze ko ruswa yiyongera .

Ukuriye ishami rya Transparency International mu Burundi Bwana Noel Nkurunziza avuga impamvu iyi ruswa igenda ikura kandi intego yariho ari iyo kuyica burundu, ariko leta itishimira ibyegeranyo bikorwa na Societe Civile mu kurwanya ruswa .

Yaba mu bihugu bivugwamo ruswa nkeya cyangwa se aho yiyongera ku muvuduko muto ,U Rwanda ni rwo ruza ku isonga mu karere k’africa yo hagati .

Ministri w’ubutegetsi bw’igihugu Bwana James MUSONI avuga ko ibi babikesha inzego zubatswe zitihanganira ruswa .

Cyakora nubwo yishimira isura y’igihugu cye kuri iki kiibazo,ngo ntibiragera aho igihugu cyifuza.

Igihugu cya Tanzania ni kimwe mu bivugwamo ruswa nyinshi mu karere uretse ko atari buri gihe itangazwa .

Uhagarariye ishami rya Transparency muri iki gihugu yavuze ko ikibvazo cya ruswa kigomba kurebwa mu butryo bwaguye .

Nko mu gihugu cye ,ngo amaso yari akwiye guhangwa cyane mu mitangire y’amasoko mu gihe iki gihugu kimaze kuvumburwamo gaz nyinshi ishobora guruza abatari bake .

Iki gihugu kandi ngo ghikungahaye cyane ku mutungo kamera w’amabuye y’agaciro ,ibintu asanga bireshya imitangire ya ruswa kubera akayabo gasarurwamo.