Rwanda:Congo yarashe mu Rwanda

Ingabo z'u Rwanda

Ingabo z'u Rwanda zirarega ingabo za Congo ko zarashe ibisasu 2 ku butaka bw'u Rwanda ku bushake.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, Jenerali Joseph Nzabamwita yabwiye BBC ko ibyo bisasu byaguye mu kagari ka Gasizi, mu karere ka Rubavu.

Aravuga ko ari nta kintu byangije, yavuze ko leta y'u Rwanda yabimenyesheje leta ya Congo.