Man United yanze ko Chelsea igura Rooney

Umukinnyi Wayne Rooney
Image caption Umukinnyi Wayne Rooney

Manchester United yanze amafaranga Chelsea yashakaga kuyiha igura umukinnyi wayo Wayne Rooney.

Manchester United yongeye kuvuga ko uyu mukinnyi idashaka kumugurisha.

Chelsea yiyemereye ko yagerageje kugura Rooney ariko ihakana ko itashatse kumugura amafaranga wongeyeho umukinnyi washoboraga kuba ri Juan Mata cyangwa se David Luiz.

Amakuru atangazwa n'abakorana bya hafi n'ikipe ya Manchester United aravuga ko ikipe ya Chelsea yashakaga gutanga miliyoni 10 z'amafaranga y'amapawundi akoreshwa mu Bwongereza kongeraho umukinnyi Mata cyangwa se Luiz.

Wayne Rooney yakomeje kuvuga ko yifuza kuva mu ikipe ya Manchester United nyuma yaho umutoza David Moyes atangarije ko atakiri umukinnyi we wa mbere muri ba rutaha izamu b'iyo kipe.

Mu kiganiro umutoza wa Chelsea, Jose Mourinho yahaye BBC ku wa kabiri i Bangkok, yavuze ko imikinire ya Wayne Rooney imushimisha cyane.