Imfungwa z'abanyapalestina zigiye gufungurwa

  • 20 Ukw’indwi 2013
Imfungwa y'umunyapalestina
Imfungwa y'umunyapalestina

Leta ya Israheli yatangaje ko ifite gahunda yo kurekura bamwe mu mfungwa z'abanyapalestina nk'ikimenyetso kigamije gutangiza ibiganiro by'amahoro biyihuza n'abanyapalestina.

Ministri wa Israheli ushinzwe imibano n'amahanga, Yuval Steinitz, yavuze ko izo mfungwa zizafungurwa mu byiciro kandi yongeraho ko harimo n'imfungwa zikomeye zirimo abamaze imyaka igera kuri 30 muri gereza.

Ibi Israheli ibitangaje nyuma y'umunsi umwe, ministri w'ububanyi n'amahanga wa Leta zunze ubumwe z'amerika, John Kerry, atangaje ko ibiganiro by'amahoro imbonankubone hagati y'abanyaisiraheli n'abanyapalestina biri hafi gusubukurwa ku nshuro ya mbere mu myaka itatu ishize.

Umunyamakuru wa BBC uri muri ako karere aravuga ko impande zombi zikomeje kutumvikana ku bibazo bikomeye nk'icy'imipaka, ubutaka bw'abanyapalestina Israheli yigaruriye n'umwanya umujyi wa Yeruzalemu ugomba guhabwa.