Ububirigi bufite umwami mushya

Ikigomangoma Filipo (ibumoso) n'umwami Albert wa kabiri
Image caption Ikigomangoma Filipo (ibumoso) n'umwami Albert wa kabiri

Ikigomangoma Filipo yarahiriye kuba umwami wa karindwi w’Ububirigi mu muhango wabereye mu nteko nshingamategeko.

Umwami Filipo, w’imyaka 53 y’amavuko, yarahiriye kuzubaha itegeko nshinga.

Ububirigi ni ingoma igendera ku itegeko nshinga ku buryo muri rusange umwami afite umwanya w’icyubahiro gusa.

Ariko imwe mu ishingano ze ni ukugerageza kubonera umuti ibibazo bishamikiye ku itegeko nshinga.

Mu ijambo rye rya nyuma mbere yuko asinya iteka ryemeza ko yeguye ku ngoma, umwami Albert wa II yasabye abibirigi kubumbatira ubumwe bwabo.

Umubano hagati y'amashyaka ya politiki y'abafulama (Flamands) n'ay'abawalo (Walons) umaze igihe utifashe neza ku buryo byanatumye igihugu kimara umwaka wose kiyoborwa na leta y'agateganyo kugeza mu kwezi kwa 12 z'umwaka wa 2011.

Albert wa II yeguye kubera impamvu z’uburwayi nyuma y’imyaka 20 yari amaze ku ngoma.

Umwami mushya Filipo yize amashuri ye muri kaminuza za Oxford na Stanford kandi yanahawe imyitozo yo gutwara indege za gisirikare.