Mali: abakozi bashinzwe amatora barekuwe

Mu ntangiriro z'uyu mwaka Ubufaransa bwohereje ingabo muri Mali
Image caption Mu ntagiriro z'uyu mwaka Ubufaransa bwohereje ingabo muri Mali

Abakozi bane bashinzwe amatora n'uwungirije umukuru w'akarere bari barashimuswe ku wa gatandatu n'abagabo bitwaje imbunda mu majyaruguru ya Mali barekuwe.

Abategetsi bo muri Mali baravuga ko abo bakozi bose bane barekuwe mu rukerera rwo ku cyumweru.

Abasirikare b'abafaransa nibo babasanze hanze y'umujyi wa Tessalit hafi y'umujyi wa Kidal.

Abakozi bashinzwe amatora bari bashimuswe hasigaye icyumweru kimwe gusa ngo muri Mali habe amatora y'umukuru w'igihugu.

Bikaba rero byari byateye abantu ubwoba ko Mali ititeguye bihagije gukoresha ayo matora.

Umutekano ntabwo wari wagaruka neza nyuma yaho ingabo z'amahanga ziyobowe n'ingabo z'Ubufaransa zitangiriye kugaba ibitero mu ntangiriro z'uyu mwaka ku mitwe y'abarwanyi bagendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu bari barigaruriye amajyaruguru ya Mali.