Amerika irasaba u Rwanda guhagarika imfashanyo kuri M23

Abasirikare ba M23
Image caption Abasirikare ba M23

Leta zunze ubumwe z'amerika zasabye u Rwanda guhagarika imfashanyo ku mutwe wa M23 no gukura abasirikare barwo muri republika iharanira demokrarasi ya Congo.

Umuvugizi wa ministeri y'ububanyi n'amahanga ya Amerika, yavuze ko hari ibimenyetso simusiga byatanzwe n'umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu, Human Rights Watch, byemeza ko abasrikare ba M23 bica abaturage bakanafata abagore ku ngufu.

Leta y'u Rwanda irahakana ibivugwa na Human Rights Watch ishingira ku buhamya bwatanzwe bugaragaza ko ibyavuzwe n'uwo muryango bitakwizerwa.

Human Raights Watch yemeye ko habaye ikosa ariko ivuga ko ifite ibindi bimenyetso bigaragaza uruhare rw'u Rwanda mu gufasha M23.