Ubushyuhe bukabije mu Bushinwa

Abantu byibura 10 bamaze guhitanwa n'ubushyuhe i Shanghai
Image caption Abantu byibura 10 bamaze guhitanwa n'ubushyuhe imu mujyi wa Shanghai

Mu gihugu cy'ubushinwa haravugwa ubushyuhe bukabije bwo mu gihe k'iki bumaze guhitana abantu byibura 10 mu mujyi urimo ibikorwa by'ubucuruzi byinshi wa Shanghai.

Ngo nibwo bwa mbere mu myaka 140 ishize, mu kwezi kwa karindwi habaye ubushyuhe bukabije cyane kurusha mu yindi myaka.

Urwego rushinzwe ibihe by'ikirere mu Bushinwa kuri uyu wa gatatu rwaburiye abantu batuye mu ntara hafi 9 rubabwira ko rwiteze ko igipimo cy'ubushyuhe kiza kuzamuka kikagera kuri 41C.

Abahanga mu by'ibihe by'ikirere bavuga ko ibura ry'imvura n'umuyaga uhuhira hejuru cyane mu kirere biri mu bitera ubwo bushyuhe bukabije.