Umutekano urarinzwe cyane muri Yemen

  • 7 Ukw’umunani 2013
Inzego zishinzwe umutekano ziryamiye amajanja
Image caption Inzego zishinzwe umutekano ziryamiye amajanja

Leta ya Yemeni yafashe ibyemezo by'umutekano bidasanzwe bigamije kurinda amazu ya leta n'ibindi byose bishobora kwibasirwa n'ibitero by'umutwe wa Al-Qaeda.

Imodoka za gisirikare zo mu bwoko bwa bulende zashyizwe mu murwa mukuru Sanaa mu gihe Leta zunze ubumwe z'Amerika n'ibindi bihugu byo mu Burayi bahamagaje abakozi b'ambassade zabo.

Abategetsi ba Yemeni baravuga baburijemo imigambi yo guturitsa impombo za peteroli no gufata ibyambu.

Biravugwa ko Leta zunze ubumwe z'Amerika zirimo gutegura ibitero abasirikare kabuhariwe bazo bashobora kugaba ku ntagondwa za Al-Qaeda muri Yemeni.

Ku wa gatatu igitero cy'indege ya Amerika iguruka itarimo umupilote cyahitanye abantu barindwi bakekwaho kuba mu mutwe wa Al Qaeda.