Pakistani yongeye kwibasirwa n'igitero cy'intagondwa

Uyu ni umwana wakomerekeye muri icyo gitero
Image caption Uyu ni umwana wakomerekeye muri icyo gitero

Umujyi wa Quetta uri mu majyepfo y'uburengerazuba bw'igihugu cya Pakistani wongeye kwibasirwa n'igitero gikomeye cy'intagondwa z'abayislamu.

Abagabo bitwaje imbunda barashe amasasu hanze y'umusigiti maze bica abantu byibura 9 naho abandi benshi barakomereka.

Igipolisi kiravuga ko abagabye icyo gitero bari bibasiye umunyapolitiki wo muri ako karere, Ali Madad Jattak mu gihe yari arimo asohoka mu musigiti nyuma y'amasengesho yo kurangiza igisibo cy'abayisilamu.

Ariko rero yarusimbutse.

Ku wa kane, umwiyahuzi yiturikirijeho igisasu muri uwo mujyi maze gihitana byibura abantu 29.