Impungenge z'amahanga ku bitero byo muri Syria

Umwe mu bagabweho igitero 'cy'uburozi muri Syria'
Image caption Umwe mu bagabweho igitero 'cy'uburozi muri Syria'

Amahanga arasaba ko hagira igikorwa kigaragara nyuma 'y'ibitero by'uburozi' abatavuga rumwe na leta bavuga ko byahitanye abantu amagana mu nkengero z'umujyi wa Damas.

Turukiya iravuga ko imirongo yose itukura yarenzwe naho ministri w'ububanyi n'amahanga w'Ubufaransa, Laurent Fabius, yavuze ko amahanga yagombye gukoresha ingufu niba byemejwe neza ko leta ya Syria yakoresheje intwaro z'uburozi muri icyo gitero.

Abashinzwe ububanyi n'amahanga barimo kuregeza gusaba leta ya Syria kureka abagenzuzi ba ONU ku ntwaro z'uburozi bari mu ruzinduko muri icyo gihugu bagasura ahantu icyo gitero cyabereye.

Leta ya Syria yahakanye ko nta ruhare yigeze ibigiramo ariko yongeraho ko kureka abo bagenzuzi bagasura aho hantu byaba ari ukubarangaza ntibakore neza icyabazanye.

Ingabo za leta ya Syria zikomeje gusuka ibisasu mu karere kari mu burasizuba bw'umurwa mukuru Damas.