Kenya: Umugore ufite abagabo 2

Umwe muri abo bagabo

Abagabo babiri bo muri Kenya bagize umwumvikano udasanzwe wo gukemura amatate ashingiye k'umugore bose bahuriyeho.

Basinye amasezerano yo kumuhanahana umwe akagira igihe cye.

Uyu mugore w'umupfakazi aba i Mombasa, akaba yishimiye aya masezerano abo bagabo bagiranye, avuga ko yumva adashobora guheba numwe.

Umwe muri abo bagabo yabwiye ikinyamakuru Daily Nation ko yabiherewe uruhushya n'ababyeyi b'umugore kandi ko yiteguye kuriha inkwano.

Abo bagabo baje kumvikana bamaze kuvumbura ko bombi bamaze imyaka ine bafitanye imibanire n'uwo mugore.

Kuba umugore agira abagabo benshi ni ibintu bidasanzwe.