UK: Impaka mu nteko ku kibazo cya Syria

David Cameron

Inama nshingamateka y'Ubwongereza iri kujya impaka ku kibazo cya Syria, aho leta y'Ubwongereza ishaka gushyigikira igitero cya gisirikare muri Syria.

Umushikiranganji wa mbere, David Cameron yabwiye abashingamateka ko ingingo yashyize ahagaragara itari ukubogamira ku ruhande runaka mu ntambara ibera muri Syria cyangwa gushaka gutera Syria cyangwa se gushaka guhindura ubutegetsi buriho.

Yavuze ko byatewe n'uburemere bw'intwaro z'uburozi zakoreshejwe kandi ko Ubwongereza bugomba guhagarika ubwicanyi bukorerwa mu ntambara.

Bwana Cameron yavuze ko ntawushidikanya ko izo ntwaro zitakoreshejwe mu cyumweru gishize i Damasiko, ndetse na leta ya Syria ntibihakana.

Yavuze ko ntawavuga 100% uwabikoze ariko ko amakuru atangwa n'ibiro by'iperereza by'Ubwongereza yemeza ko leta ya Syria yakoresheje izo ntwaro muri iyi mirwano.