Nelson Mandela yavuye mu bitaro

  • 1 Ukw’icenda 2013
Mandela yajyanywe mu bitaro ku itariki ya  08/06/2013
Image caption Mandela yajyanywe mu bitaro ku itariki ya 08/06/2013

Leta ya Afurika yepfo iravuga ko Nelson Mandela yavuye mu bitaro akajya iwe mu rugo aho agiye gukomereza kwitabwaho nk'umurwayi w'indembe.

Ibiro by’umukuru w’igihugu wa Afurika yepfo mu itangazo byasohoye ejo byavuze ko Mandela akirembye cyane ariko kandi ko ntagihinduka.

Byongeyeho ko rimwe na rimwe arushaho kumerwa nabi bigatuma abaganga bahita bamwitaho.

Nelson Mandela, w’imyaka 95, yajyanywe mu bitaro ku itariki ya 8 z’ukwezi kwa gatandatu igihe yongeraga gufatwa n’indwara y’ibihaha akunze kurwara.

Ku wa gatandatu leta yari yanyomoje amakuru yavugaga ko Mandela yavuye mu bitaro.