Perezida mushya wa Mali yarahiye

Perezida mushya wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita
Image caption Perezida mushya wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita

Perezida mushya wa Mali, Ibrahim Boubacar Keita, yarahiriye kuyobora icyo gihugu mu muhango wabereye mu murwa mukuru Bamako.

Mu mpera z'uku kwezi ariko hateganijwe undi muhango ukomeye Perezida w'Ubufaransa, Francois Hollande, yatumiwemo.

Mu ntangiriro z'uyu mwaka ingabo z'Ubufaransa zafashije ingabo za leta ya Mali kwigiza inyuma inyeshyamba zigendera ku matwara akaze y'idini ya Islamu zari zarigaruriye igice kinini cy'amajyaruguru ya Mali.

Umunyamakuru wa BBC uri mu burengerazuba bwa Afurika aravuga ko Ibrahim Boubacar Keita agiye guhangana n'ibibazo byihutirwa birimo kugarura umutekano mu majyaruguru y'igihugu, kuvugurura igisirikare no kurwanya ruswa.