Minisitiri muri Misiri yacitse kwicumu

Image caption Mohammed Ibrahim, minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu

Abategetsi bavuze ko haturitse ibisasu byari bigambiriye kwica ministiri, Mohammed Ibrahim, ariko ko atakomeretse.

Inkuru zibyaye ziratandukanye, bamwe bavuga ko ari igisasu cyatezwe mu modoka cyangwa se igisasu cyatewe kunzu mu gice cya Nasr City.

Abantu benshi baracyekwa ho kuba bakomeretse.

Abategetsi bavuze ko abapolisi bishe abagabye igitero babiri.

Nu bwambere haba igitero kigambiriye kwica umutegetsi mukuru kuva igihugu cyajya mu mvururu hagati y'abashyigikiye leta nabo mw' ishyaka rya Muslim Brotherhood.