Amerika yakuye abakozi muri Lebanon

Ubwato bwa gisirikare bwa Amerika
Image caption Ubwato bwa gisirikare bwa Amerika

Amerika yategetsi abadiplomati bayo badakomeye kuva muri Lebanon kubera impamvu z'umutekano kuri ambasade n'abakozi bayo.

Amerika kandi yakuye abakozi bakorera muri biro bihagarariye inyungu z'Amerika mu mujyi wa Adana mu majyepfo y'uburasirazuba bwa Turkiya.

Amerika kandi yagiriye inama abanyamerika kutajya muri Lebanon n'amajyepfo ya Turkiya.

Nta bisobanuro byatanzwe.

Icyo cyemezo gifashwe mu gihe inteko nshinga amategeko y'Amerika iteganya kwemeza ko Amerika igaba ibitero muri Syriya, igihugu gituranye na Lebanon na Turkiya.