Zimbabwe:Inzovu 40 zicishijwe uburozi

Ubutegetetsi bwa Zimbabwe bwafashe abantu 5 bakekwa ko bishe inzovu zirenga 40 bakoresheje ubumara bwa cyanide.

Umuvugizi w'ikigo gishinzwe pariki yabwiye BBC ko basanze inzovu 41 zapfuye zidafite amahembe yazo muri pariki ya Hwange.

Yavuze ko uwo niwo mubare munini w'inzovu ziciwe icyarimwe n'abarushumusi.