Iran 'yarekuye' imfungwa za politiki 11

Perezida wa Iran, Hassan Rouhani
Image caption Perezida wa Iran, Hassan Rouhani

Biravugwa ko Iran yarekuye imfungwa za politiki byibura 11 harimo n’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwa muntu Nasrin Sotouden n’umunyapolitiki ushaka ko ibintu bihinduka Mohsen Aminzadeh.

Muri izo mfungwa harimo abagore 8 n’abagabo batatu.

Iki cyemezo gifashwe hasigaye iminsi mike ngo Perezida mushya wa Iran Hassan Rouhani ajye i New York mu nama y’inteko rusange y’Umuryango w’abibumbye.

Yari yarasezeranije abanyairani, igihe yiyamamazaga, ko natsinda azarekura imfungwa za politiki.

Hagati aho, Perezida Rouhani yavuze ko ibaruwa aheruka kwandikirwa na Perezida wa Amerika, Barack Obama, yayifashe nk’iyubaka kandi ko irimo ibintu byiza.

Mu kiganiro yagiranye na televiziyo NBC yo muri Amerika, Hassan Rouhani, yavuze ko afite ububasha bwuzuye bwo kumvikana n’ibihugu byo mu Burayi n’Amerika kuri gahunda y’igihugu cye y’ingufu za nikeleyere (nucleaire).

Yongeyeho ariko Irani nta mugambi ifite wo kuzakora na rimwe intwaro za kirimbuzi zo mu bwoko bwa nikeleyeri.