Afurika yepfo: igipolisi kirashinjwa kubeshya

Abakozi bo mu birombe by'amabuye y'agaciro
Image caption Abakozi bo mu birombe by'amabuye y'agaciro

Muri Afurika yepfo akanama gashinzwe gukora iperereza ku kuntu igipolisi kishe abakozi mirongo itatu n'abane ku kirombe cy'amabuye y'agaciro ya platine ahitwa Marikana kirashinja igipolisi kuba cyarabeshye ku kuntu byagenze.

Ako kanama kavuga ko hari inyandiko igipolisi cyahishe, izindi kikazihindura kandi ntikivugishe ukuri ku kuntu byagenze.

Abagize ako kanama bavuga kandi ko bafite izindi nyandiko zibarirwa mu bihumbi bagomba kwiga kandi ko bagiye gusubika iryo perereza mu gihe cy'iminsi myinshi.

Umunyamakuru wa BBC uri muri Afurika aravuga ko bitari byitezwe ko ibintu nkibi byangiza isura y'igipolisi byavugwa n'ako kanama kashyizweho na perezida Jacob Zuma nyuma y'iyicwa ry'abakozi bo mu birombe by'amabuye y'agaciro bari mu myigaragambyo mu kwezi kwa munani k'umwaka ushize.