Rwanda: Umugabo uheka umwana

  • 20 Ukw’icenda 2013
Umugabo uhetse umwana

Mu Rwanda ingingo y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango ntivugwaho rumwe.

Hari abanyarwanda bavuga ko imwe mu mirimo ifite abo yagenewe, abandi bakavuga ko iyo mirimo ishobora gukorwa na buri wese hatitawe kuba ari umugabo cyangwa umugore.

Urugero nko kubona umugabo mu muhanda ahetse umwana mu mugongo,hari bamwe bakibifata nka kirazira bashingiye ku muco wabo. Ariko ibyo Jean-Damascène Nemeyiryayo ukomoka mu karere ka Bugesera we ntabikozwa.

Ku myaka 52 y’amavuko, Jean-Damascene Nemeyiryayo ukomoka mu karere ka Bugesera,umurenge wa Nyarugenge ahetse mu mugongo ikibondo cye. Nk’uko abagore babigenza baheka abana, ni na ko Nemeyiryayo abikora. Umurimo avuga ko utorohera abagabo bagenzi be

Uwo mufasha we arwaye ukuguru mu gihe cy’amezi 5, mu bitaro bikuru bya Kaminuza I Kigali byamuviriyemo kuguca.

Uretse kuba umugore we arwaye, Nemeyiryayo yemeza ko na mbere yaho bitamubuzaga kuzuzanya na we.Icyakora ngo abaturanyi be ntibabibona neza.

Bamwe mu batemeranya n’uyu mugabo ku buringanire n’ubwuzuzanye, bavuga ko bashingira ku muco nyarwanda wa kera.Bemera ko hari imirimo yagenewe abagore hakabaho n’iyagenewe abagabo. Augustin Hategekimana

Kuri Twahirwa, nta murimo n’umwe wagewe umuntu runaka.Twahirwa avuga ko abanyarwanda batagomba kuba abacakara b’amateka, bakareba imbere.

Sterie Nyirampakaniye ariko, umukecuru w’imyaka 78, na we yemeza kuva yabyiruka yabonaga buri murimo ufite uwo wagenewe, Ku buringanire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, abona ko hakiri inzira ndende ngo bibashe kugerwaho uko byifuzwa n’ubutegetsi.

N’ubwo bagenzi be, bamwe mu baturanyi ndetse n’aho agenda atambuka mu mujyi wa Kigali ahetse umwana w’umukobwa mu mugongo bamuca intege, Nemeyiryayo yabwiye BBC ko ashimishwa na bamwe mu bagore bagerageza guhindura imyumvire, avuga ko idahwitse.

Uyu mugabo ashobora kugaragara nk’urugero rufatika, muri bake bamaze kwimika mu mitima yabo uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango. Igihe hari abavuga ko iyi ngingo yatumye umugore asuzugura umugabo bikomeye.