Ikibazo cy'ingengo y'imali muri Amerika

  • 1 Ukw’icumi 2013
Ingengo y'imari muri Amerika iri mu bibazo
Image caption Ingengo y'imari muri Amerika iri mu bibazo

Ingoro y'umukuru w'igihugu muri Amerika, yategetse ibigo bya leta gutangira kugabanya ibikorwa bikora kubera kibazo cy'ingengo y'imari.

Abagize inteko nshinga mategeko bakomoka mu mashyaka 2 -Republican na Democrats- bananaiwe kumvikana mu kwemeza ingengo y'imari nshya.

Za ministeri nyinshi zirafunga akazi, abakozi babarirwa mu bihumbi barasabwa kuguma mu ngo zabo.

Iki kibazo cyo kutumvikana ku ngengo y'imari cyongeye kuba muri Amerika nyuma y'imyaka 17.

Abashinga mategeko bakomoka mu ishyaka rya Republican banze kwemeza ingengo y'imari uko yateguwe basaba ko gahunda y'ubwishingizi bw'ubuvuzi yateguwe na Perezida Obama yasubikwa mu gihe cy'umwaka umwe.