Madagascar: abafaransa babiri bishwe

Mu murwa mukuru wa Madagascar, Antananarive
Image caption Mu murwa mukuru wa Madagascar, Antananarive

Mu gihugu cya Madagascar abantu bari bafite uburakari bwinshi bishe abafaransa babiri babatwitse.

Babashinjaga kugurisha imyanya y'imibiri y'abantu nyuma yaho haburiye umwana.

Hari umuturage waho byabereye watawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu ibura ry'uwo mwana mu karere gasurwa cyane n'abamukerarungendo ka Nosy Be.

Abantu benshi bahise batangira imvururu imbere y'inzu igipolisi gikoreramo batekereza ko uwo muntu watawe muri yombi yahawe amafaranga kugirango uwo mwana amuvane imyanya y'umubiri.

Umunyamakuru wa BBC muri Madagascar aravuga ko icuruza ry'imyanya y'umubiri abanyapolitiki bakunze kuryitwaza kugirango bashyushye abantu imitwe.

Muri Madagascar hateganijwe amatora mu mpera za kuno kwezi.