Ubutaliyani:Baracyashakisha abarohamye

Imirambo y'abarohamye
Image caption Imirambo y'abarohamye

Umuhengeri watumye abantu kabuhariwe mu kwibira mu mazi bahagarika igikorwa cya gushakisha imirambo y'abarohamye mu Butaliyani.

Ubwato bwari butwaye abimukira bwarohamye hafi y'ikirwa cya Lampedusa, mu Butaliyani.

Bamaze kubona imirambo irenga 100 ariko birashoboka ko abantu bari muri ubwo bwato barengaga 200.

Abategetsi baravuga ko ari nta cyizere gihari cyo kubona abantu bakiri bazima.