U Rwanda rwatangajwe n'icyemezo cy'Amerika

Inyeshyamba za M-23
Image caption Inyeshyamba za M-23

U Rwanda ruravuga ko rwatangajwe n'icyemezo cy'Amerika cyo guhagarika imfashanyo ya gisirikare.

Amerika iravuga ko yafatiye u Rwanda icyo cyemezo kubera ko rufasha umutwe w'inyeshyamba wa M-23, uregwa ko ukoresha abana mu gisirikare cyawo.

Umuvugizi w'ingabo z'u Rwanda, yavuze ko hari ibimenyetso simusiga bigaragaza ko u Rwanda rutihanganira ko abana bakoreshwa mu mirwano.

Yavuze ko ingabo z'u Rwanda zitagomba kubazwa ibibera hanze y'icyo gihugu.

U Rwanda rukunze guhakana ko rufasha inyeshyamba zo mu mutwe wa M-23.