Libya: abagabo bitwaje imbunda bishe abasirikare 15

Abasirikare ba leta ya Libya
Image caption Abasirikare ba leta ya Libya

Abategetsi bo muri Libya baravuga ko abagabo bitwaje imbunda bagabye igitero kuri bariyeri y’igisirikare mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Libya kigahitana abasirikare 15.

Amakuru ava mu gisirikare cya Libya aravuga ko icyo gitero cyabereye hafi y’umujyi wa Bani Walid wari winganjemo muri 2011 abantu bari bashigikiye uwahoze ayobora icyo gihugu Muammar Gaddafi.

Biravugwa ko abandi basirikare benshi bakomeretse.

Ntabwo abagabye icyo gitero bari bamenyekana neza ariko rero leta ya Libya ikomerewe cyane no gucunga imitwe yitwaje ibirwanisho.

Kubona hari uduce tunini tw’igihugu abategetsi b’i Tripoli batagenzura byorohereje cyane imitwe itwaje intwaro ikorana n’abakuru b’imiryango n’ intagondwa zigendera ku matwara akaze y’idini ya Isilamu.

Bimwe mu bikorwa by’urugomo biherutse bivugwa ko byagabwe n’imitwe yavuye mu nyeshyamba zagize uruhare mu ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Col Gaddafi muri 2011.