Ibitero by’Amerika ku ntagondwa muri Afurika

  • 6 Ukw’icumi 2013
Abasirikare kabuhariwe b'abanyamerika
Abasirikare kabuhariwe b'abanyamerika

Abasirikare kabuhariwe b’Amerika bagabye ibitero bibiri muri Afurika bata muri yombi intagondwa ya al-Qaeda yitwa Anas al-Liby muri Libya kandi banatera umutwe wa al-Shabaab muri Somalia.

Leta zunze ubumwe z’Amerika zishinja Anas al-Liby – wafatiwe i Tripoli – kuba yari inyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe kuri ambasade za Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Kenya no muri Tanzania muri 1998.

Muri Somalia ho, igitero cyari kigambiriye umukuru wa al-Shabaab mu majyepfo y’icyo gihugu gisa nkaho ntacyo cyagezeho.

Uwo mukuru wa al-Shabaab – izina rye ritaramenyekana – arakekwaho kugira uruhare mu gitero cyagabwe ku nzu y’ubucuruzi ya Westgate Mall mu mujyi wa Nairobi mu kwezi gushize kigahitana byibura abantu 67.