Intwaro z’uburozi za Syria zatangiye kuvanwaho

Abagenzuzi b'intwaro z'uburozi ba ONU muri Syria
Image caption Abagenzuzi b'intwaro z'uburozi ba ONU muri Syria

Iki gikorwa cyo kuvanaho intwaro z’uburozi za Syria kirimo kirakorwa n’itsinda ry’abahanga bo mu muryango mpuzamahanga ushinzwe gukumira itunga ry’intwaro z’uburozi ku isi (OPCW).

Ibi birakorwa hakurikijwe umwanzuro wa ONU uherutse gufatwa nyuma yaho Uburusiya na Leta zunze ubumwe z’Amerika byumvikaniye ku ntwaro z’uburozi Syria ifite.

Uwo mwanzuro nawo wafashwe nyuma yaho amahanga yamaganiye igitero gikoreshejwemo intwaro z’uburozi cyagabwe hafi y’umurwa mukuru wa Syria, Damas mu kwezi kwa munani.

Icyo gitero - bivugwa ko cyahitanye abantu babarirwa mu magana – Amerika n’ibihugu byo mu Burayi bivuga ko cyagabwe n’ingabo za Perezida Bashar al-Assad.

Perezida Assad we avuga ko cyagabwe n’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bwe.