Ibitero mu Misiri

Imvururu mu Misiri
Image caption Imvururu mu Misiri

Nyuma y'ubwicanyi bwa abantu barenga 50 bishwe ejo mu mvururu hagati y'abashyigikiye Mohamed Morsi, umukuru w'igihugu wakurikizaga amatwara ya kiislamu wakuwe k'ubutegetsi, n'abashinzwe umutekano, uyu munsi, hari ibitero byagabwe ahantu hakomeye hanyuranye.

Nibura abantu 2 bahitwanywe n'igisasu cyari giteze mu mudoka ku cyicaro cy'abashinzwe umutekano mu majyepfo ya Sinai.

Igice cy'iyo nyubakwa cyasenyutse, birashoboka ko hari abantu bakiri mu bimanyu by'iyo nyubakwa.

Ibyo byabaye hashize igihe gito abasirikare 6 biciwe hafi y'umujyi wa Ismailiya.

Andi makuru aravuga ko hari igisasu cyo mu bwoko bwa "grenade" cyarashwe ku cyuma gishinzwe itumanaho mu mujyi wa Kayiro.