Prezida Uhuru ngo ntakwiriye kwitaba ICC

Prezida Uhuru Kenyatta
Image caption Umukuru wa Kenya, Uhuru Kenyatta

Umushikiranganji w'imibano n'amahanga wa Kenya, Amina Mohamed yavuze ko nta mukuru w'igihugu uri mu mabanga kw'isi wigeze agezwa imbere y'urukiko.

Aya magambo ayavuze mu gihe umukuru wa Kenya, Uhuru Kenyatta agomba kuzitaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha mu kwezi gutaha.

ICC irega Kenyatta ibyaha byakorewe inyoko muntu byabaye mu mvururu zakurikiye amatora yo mu 2007.

Madam Amina Mohamed yabwiye abanyamakuru ko Prezida Kenyatta yakoranye n'uru rukiko rwa ICC muri byose mu gihe cyashize, ariko ko ubu ari umukuru w'igihugu, ibintu byahindutse.

Abakurikirana iki kibazo babona ko Prezida Kenyatta atazitaba urukiko i La Haye.