Igipolisi cy' Afrika yepfo cyafashe abantu batatu

  • 16 Ukw’icumi 2013
Diepsloot
Image caption Diepsloot aho igipolisi cyafashe abantu batatu

Igipolisi cyo muri Afrika yepfo cyafashe abantu batatu kijya kubahata ibibazo kubyerekeranye n'ubwicanyi bw'abana babiri bato bari babuze kuva kuwa gatandatu mu mujyi uri hafi ya Johannesburg.

Imirambo yabo bana bari bafite imyaka ibiri n'itatu yari yaratawe mu misarani. Iboneka ry'iyo mirambo ryateye imvururu mu mujyi witwa Diepsloot.

Abaturage bashinja ubutegetsi bwaho kuba bwarananiwe gucunga umutekano w'abantu.

Uwo mujyi nta biro by'igipolisi nyabyo ufite, ibihari bikaba bikorera muri container boherezamo ibintu mu buryo bw'agateganyo.