Iran: Umugabo uzanyongwa inshuro 2

  • 17 Ukw’icumi 2013
Kuonga muri Irani

Ibinyamakuru byo muri Irani biravuga ko umugabo uzwi k'uzina rya Alizera M, mu cyumweru gishize yanyongewe muri gereza iri mu majyaruguru y'uburasirazuba bwa Irani.

Yamaze iminota 12 amanitse ku mugozi, abaganga bamaze kwemeza ko yafpuye, umurambo bawushyize mu buruhukiro.

Umunsi ukurikiyeho, umukozi wo mu buruhukiro yasanze Alizera M akirimo umwuka.

Ubu ari mu bitaro avurwa, ariko abategetsi bavuze ko n'amara koroherwa agomba kongera kumanikwa