US: Ingengo y'imali yafashwe

  • 17 Ukw’icumi 2013
Christine Lagarde
Image caption Lagarde asaba Amerika ko yafata icyemezo kizaramba

Ku isi hose benshi bishimiye umwumvikano hagati y'abakenguzamateka bo muri Amerika ku kibazo cy'ingengo y'imali y'icyo gihugu, ariko umukuru w'ikigega mpuzamahanga cy'imali, Christine Lagarde, yasabye ko hagabanywa urujijo mu buyobozi bw'imari y'Amerika.

Nyuma y'ibyumweru bibiri ejo abanyepolitike baba Republican n'aba Democrat bo muri icyo gihugu babashije kumvikana ku byerekeranye no guhagarika ibyabuzaga leta kugena ingengo y'imali no kuzamura inguzanyo leta yarikeneye.

Ariko uyu mwumvikano nuw'igihe gito kuko uzarangirana ni ntangiriro y'umwaka utaha.

Christine Lagarde yavuze ko hakenewe icyemezo kizaramba.