Uganda: Amahembe y’inzovu yafashwe

Elephant tusks
Image caption Amahembe y'inzovu

Abategetsi ba Uganda baravuga ko bafashe amatoni agera kuri abiri y'amahembe y'inzovu, ibintu byari bimaze imyaka myinshi bitaboneka muri icyo gihugu.

Ishyirahamwe rirengera uburenganzira bw'inyamaswa muri Uganda, riravuga ko ayoamahembe agera kuri 832 afite agaciro kagera kuri miliyoni esheshatu n'ibihumbi 700 by'amadollari.

Abahanga bavuze ko amwe murayo mahembe akekwaho ko yaba yaturutse ku nzovu zafatiwe hanze ya Uganda.

Hari benshi bashakisha amahembe y’inzovu muri Asiya aho akoreshwa nk’imitako.

Havuzwe ko ayo mahembe yafashwe yaba ava nko ku nzovu zigeze kuri 400, muri Uganda hakaba havugwa ko hari inzovu 5000.

Ayo mahembe baravuga ko yari munzira agana ku cyambu cya Mombasa muri Kenya.

Umuvugizi w'iryo shyirahamwe yabwiye BBC ko Uganda ikoreshwa n'abo bantu bafata izo nzovu, mu bihugu nka Sudan yepfo cyangwa muri Congo.