Congo na M23 ntibumvikanye

Congolese soldiers
Image caption Abasirikare ba Congo hafi y'umupaka wu Rwanda

Ibiganiro by'amahoro hagati ya leta ya Congo n'inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 yabaye ihagaze.

Iyi mishyikirano irikubera i Kampala muri Uganda yasubukuwe mu kwezi gushize.

Kuwa gatandatu hatangajwe ko amasezerano yari yegereje, bikaba rero bitazwi neza niba iri hagarikwa ry'ibiganiro ritazagira imbogamizi zikomeye, cyangwa se niba atari amayeri akoreshwa mu mishyikirano.

Uyu munsi mu gitondo ONU yavuze ko yizeye ko impande zombi zigiye kwifata cyane kugirango zireke iyo mishyikirano igere ku mwanzuro mwiza.