Berlusconi arasubira mu rukiko

  • 23 Ukw’icumi 2013
Silvio Berlusconi
Image caption Ibibazo biriyongera kwa Berlusconi.

Silvio Berlusconi araregwa ko yahaye ruswa umusenateri.

Bwana Berlusconi arashinjwa ko yaba yarishyuye Sergio de Gregorio miliyoni eshatu z'amaEuro kugirango ayoboke ishyaka rye nyuma y'amatora rusange yabaye muri 2006.

Ibyo byatumye leta ya Romano Prodi iva ku butegetsi nyuma y'imyaka ibiri.

Abatavuga rumwe nawe bakunze kumurega ko yatangaga ruswa mu matora, ariko ubu nibwo bwa mbere ashinjijwe icyo cyaha.

Berlusconi aherutse gukatirwa ibihano aregwa ibyaha birimo kugirana imibonano mpuzabitsina n'umukobwa w'indaya ukiri mu kigero cy'abana, icyaha cyo gukoresha nabi ububasha yarafite mu mwanya wa ministiri w'intebe, n'icyaha cyo kutishyura imisoro.

Nyuma yo gukatirwa Berlusconi afungishijwe ijisho iwe mu rugo.