Mobutu na Tshombe gushyingurwa muri Congo

Perezida Kabila
Image caption Perezida Kabila

Mu ijambo rikomeye yagejeje imbere y'bagize inteko zombi z'igihugu cya Congo, Perezida Joseph Kabila yatangaje ko mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ibyifuzo byavuye mu mishyikirano y'igihugu, ibisagazwa by'abategetsi 2 baguye mu mahanga, Joseph Mobutu wari perezida na Moise Tshombe, wari ministiri w'intebe, bizasubizwa mu gihugu.

Perezida Kabila kandi yavuze ko agiye gushinga leta y'ubumwe bw'igihugu izaba irimo n'abatavuga rumwe n'ishyaka rye n'abahagarariye amashyirahamwe ategamiye kuri leta.

Iyo leta izaba ifite inshingano zo kugarura amahoro mu gihugu, gusana ibyangijwe, no gutegura amatora.

Perezida Kabila kandi yamenyesheje ko nta mbabazi rusange zizahabwa abayobozi b'inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.