Arabiya Saudite: Bararwanya abagore batwara imodoka

Umugore wo muri Arabiya Saudit atwaye imodoka
Image caption Umugore wo muri Arabiya Saudit atwaye imodoka

Abigisha b'idini ya Isilamu barenga 100 bo muri Arabiya Saudit, bagiye ku ngoro y'umwami, kwamagana abotsa igitutu icyo gihugu ngo gikureho itegeko ribuza abagore gutwara imodoka.

Amashusho ya videwo yashizwe ku rubuga nkoranyambaga rwa YouTube, umwe muri abo bigisha, yavuze ko bagiye kumenyesha umwami Abdullah ikibazo gikomeye cyugarije icyo gihugu.

Ariko Umwami na benshi mu bayobozi bakuru ntibari bahari.

Abantu barenga ibihumbi 16 bamaze gushyira umukono ku nyandiko yamagana itegeko ribuza abagore gutwara imodoka.

Icyo gikorwa kizarangira kuri uyu wagatandatu aho abagore benshi bateganya kuzatwara imodoka basaba ubutegetsi kubareka bagatwara.