Kenya: abanyamakuru bahawe gasopo

Abasirikare ba Kenya igihe cy'igitero kuri Westgate Mall
Image caption Abasirikare ba Kenya igihe cy'igitero kuri Westgate Mall

Umukuru w'igipolisi cya Kenya - David Kimaiyo - yahaye gasopo abanyamukuru ku birebana n'amakuru y'igitero cyagabwe kuri Westgate Mall mu kwezi gushize.

Iyi gasopo ikurikiye amakuru aherutse gutangazwa avuga ko abasirikare basahuye amaduka yo muri iyo nzu y'ubucuruzi igihe yarimo igabwaho igitero n'intagondwa zo mu mutwe wa al-Shabaab.

David Kimaiyo yavuze ko abanyamakuru batagomba gushyushya imitwe abanyakenya cyangwa se ngo bashyire ubuzima bwabo mu makuba.

Yanavuze kandi ko agiye kwiga niba mubare w'abaturage b'abasivili bemerewe gutunga imbunda wakongerwa.

Hari amashusho ya video yasohotse mu minsi ishize asa nayerekana abasirikare basohokana ibicuruzwa mu iduka.

Igisirikare ariko cyavuze ko ari amazi bafashe igihe icyo gitero cyarimo kigabwa.

Abantu byibura 67 baguye muri icyo gitero cy'iterabwoba harimo n'abantu 6 bakorera inzego zinshinzwe umutekano.