Ruto yabwiwe kwitaba imanza nyinshi

William uto
Image caption William Ruto, icyegera cy'umukuru wa Kenya

Icyumba cy'ubujurire cyo mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, cyavuze ko William Ruto agomba kwitaba nyinshi mu manza ku byaha aregwa byakorewe inyoko muntu mu rubanza rubera i La Haye mu Buholandi.

Ariko icyo cyemezo kikavuga kandi ko Bwana Ruto ashobora kwemererwa kutitabira zimwe mu manza kubera impamvu zidasanzwe, zishobora kugenwa bitewe na buri rubanza.

Abamuburanira bari babwiye urukiko ko Bwana Ruto akeneye kuba muri Kenya kurirango abashe gukurikirana ibirebana n'igitero cy'ubwicanyi cyagabwe ku nzu y'ubucuruzi ya Westgate mu kwezi gushize.

Abashinjacyaha bari bajuriye ku cyemezo gishije cyemereraga Bwana Ruto kutitaba imanza nyinshi.

Bwana Ruto ahakana ibyaha aregwa birebana n'ubwicanyi bwabaye nyuma y'amatora muri Kenya muri 2007.