Abaturage barahunga Damascus

Abaturage barahunga Moadamiya
Image caption Abaturage barahunga Moadamiya

Abaturage babarirwa mu bihumbi bakomeje guhunga ari benshi umurenge wa Moadamiyah, uri mu murwa mukuru,Damascus.

Ingabo za leta zafunguye inzira yari yarafunzwe n'inyeshyamba.

Umunyamakuru wa BBC uri i Damascus yavuze ko umurenge wa Moadamiyah wari waragoswe n'inshyamba guhera mu kwezi kwa 3.

Muri uwo murenge hari ikibazo gikomeye cy'ibiribwa, amazi n'ibindi byangombwa bikenewe mu buzima.