Imyigaragambyo muri Misiri

Image caption Imyigaragambyo ishyigikiye Mohamed Morsi yongeye kuba muri Misiri

Abantu bakurikiza amatwara ya kiislamu babarirwa mu bihumbi muri Misiri bigaragambije iminsi mbere yuko uwahoze ari umukuru w'igihugu, Mohamed Morsi, ajya mu rukiko.

Imvururu zababye hagati yabigaragambyaga n'igipolisi mu mujyi wa Alexandria.

Abashinzwe umutekano bageze kuri 2000 bimuriwe ku kigo cy'ishuri rya polisi aho urwo rubanza ruzabera.

Abashyigikiye bwana Morsi bavuze ko hazakomeza kuba imyigaragambyo mbere yuko urubanza rutangira kuwa mbere.

Kuva igisirikare cyamuvana ku butegetsi mu ntangiriro zu kwezi kwa karindwi, bwana Morsi ntaravuga ijambo.