Niger igiye gufunga inkambi z'abimukira

Bamwe mu bimukira bagera mu Burayi bakoresheje amato
Image caption Bamwe mu bimukira bagera mu Burayi bakoresheje amato

Leta ya Niger igiye gufunga inkambi z'abimukira badakurikiza amategeko nyuma yaho abimukira 92 biciwe n'inyota bambuka ubutayu bwa Sahara.

Abategetsi ba Niger baravuga ko bazahana bihanukiriye abantu bose bazafata bakora ubucuruzi bwo gufasha abimukira kujya mu bindi bihugu badakurikije amategeko.

Haherutse kuboneka imirambo 52 y'abana, 33 y'abagore n'irindwi y'abagabo nyuma yaho ikamyo yari ibajyanye muri Algeria ipfiriye.

Muri Niger hari inzira ikomeye abimukira bo muri Afurika yo munsi y'ubutayu bwa Sahara banyuramo berekeza mu Burayi mu buryo butemewe n'amategeko.

Leta ya Niger iravuga ko abo bimukira izabashyikiriza imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo naho abantu bakora ubucuruzi bwo kubafasha bo ngo izashyikiriza ubucamanza.

.