Pakistani: inzego zishinjwe umutekano ziryamiye amajanja

Mehsud yari umukuru w'abatalebani muri Pakistani
Image caption Mehsud yari umukuru w'abatalebani muri Pakistani

Inzego zishinzwe umutekano muri Pakistani ziryamiye amajanja nyuma yaho bivugiwe ko umukuru w’abatalebani muri icyo gihugu yaguye mu gitero cy’indege z’Amerika.

Umuvugizi wa leta ya Pakistani yabwiye BBC ko inzego zishinzwe umutekano zafashe ingamba zose zishoboka.

Ibitangazamakuru byo muri Pakistani biravuga ko umuhango wo gushyingura Hakimullah Mehsud wabereye ahantu hatatangajwe mu karere kayoborwa n’abayobozi ba gakondo mu majyaruguru y’intara ya Waziristani.

Umuvugizi wa leta ya Pakistani yavuze ko icyo gitero cy’indege zitarimo abapiloti cyatumye ikizere cyo gutangiza ibiganiro by’amahoro hagati ya leta n’intagondwa z’abayisilamu kiyoyoka.

Mehsud yiciwe hamwe n’abandi bantu bane barimo babiri muri bashinzwe kumurinda bya hafi igihe ibisasu bine bya misile byarasaga imodoka barimo mu majyaruguru y’uburengerazuba y’intara ya Waziristani ya ruguru.

Komite nyobozi y’abatalebani yahuye kuri uyu wa gatandatu kugirango ihitemo umuyobozi wabo mushya.

Amakuru ataremezwa aravuga ko umukuru mu rwego rwa gisirikare w’izo ntagondwa muri ako karere , Khan Said Sajna, ariwe washyizwe kuri uwo mwanya.

Uwo Hakimullah Mehsud yari yarasimbuye ku buyobozi bw’umutwe w’abatebani muri Pakistani, yahitanywe n'igitero cy’indege z’abanyamerika zitarimo abapiloti muri 2009.