Kenya igiye kugira icyo ikora ku bafashe umukobwa ku ngufu

Imyigarambyo yamagana abafashe uwo mukobwa ku ngufu
Image caption Imyigarambyo yamagana abafashe uwo mukobwa ku ngufu

Leta ya Kenya yavuze ko igiye kugira icyo ikora mu maguru mashya nyuma yaho abagabo batatu bafashe ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 baherewe igihano cyo gukata ibyatsi.

Muri rusange, abagabo batandatu nibo bivugwa ko bafashe uwo mukobwa ku ngufu mbere yo kumujugunya yataye ubwenge mu musarane.

Ku wa kane, abantu babarirwa mu magana bakoze imyigaragambyo mu murwa mukuru Nairobi yamagana igihano cyahawe abo batatu.

Abantu barenga miliyoni imwe n’ibihumbi magana atatu bashyize umukono ku nyandiko isaba ko habaho ubutabera.

Uwo mukobwa uzwi ku izina rya Liz yari atashye avuye mu muhango wo gushyingura sekuru mu burengerazuba bwa Kenya igihe yafatwaga ku ngufu.

Yajugunwe mu musarane avunika umugongo. Ubu agendera mu ntebe y’abantu bafite ubumuga.

Leta ya Kenya iravuga ko yasabye akanama k’igihugu gashinzwe ubutabera guhita kagira icyo kabikoraho.