Kerry mu ruzinduko mu Misiri

Uruzinduko rwa John Kerry rwabaye mu ibanga
Image caption Uruzinduko rwa John Kerry rwabaye mu ibanga

Ministri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, John Kerry, yasuye ku buryo butunguranye igihugu cya Misiri.

Uru nirwo ruzinduko rw’umutegetsi ukomeye w’Amerika muri icyo gihugu kuva aho Perezida Mohammed Morsi avaniwe ku butegetsi mu kwezi kwa karindwi.

Uru ruzinduko rubaye mu gihe umubano hagati ya Misiri na Leta zunze ubumwe z’Amerika utameze neza cyane.

Uru ruzinduko kandi rubaye mu gihe urubanza rwa Mohammed Morsi ruteganijwe gutangira ku wa mbere.

Nyuma ya Misiri, John Kerry anategerejwe mu bindi bihugu byo mu burasirazuba bwo hagati na Afurika ya ruguru.

Kubera impamvu z’umutekano, uruzinduko rwa Kerry rwabaye mu ibanga kugeza igihe agereye ku kibuga k’indege cyo mu Misiri.

Leta ya Amerika yabaye ihagaritse inkunga ya gisirikare iha Misiri nkuko bisabwa n’amategeko, nubwo bwose itigeze ifata ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Morsi nka coup d’etat.

Ibi byarakaje cyane abashyigikiye igisirikare mu gihe abashyigikiye ishyaka rya Muslim Brotherhood Bwana Morsi akomokamo nabo batishimye; barashinja Amerika kuba yarabahemukiye.