Syria: Nta tariki bemeranyije ku mishyikirano

Lakhdar Brahimi
Image caption Intumwa idasanzwe ya ONU muri Syria, Lakhdar Brahimi

Umunsi warurimo imishyikirano ikomeye ya diplomasi ntiwashoboye gushyiraho itariki yarimaze igihe itegerejwe izaberaho inama ku kibazo cya Syria.

Nyuma y'ibiganiro byaberaga i Geneve mu Busuwisi aho abahagarariye Amerika, Uburusiya n'ibindi bihugu biri mu kanama ka ONU gashinzwe umutekano, intumwa idasanzwe ya ONU ku kibazo cya Syria, Lakhdar Brahimi, aha ikiganiro abanyamakuru yavuze ko "umuti w'iki kibazo atari gutanga amafaranga".

"Mu kwezi kwa mbere muri Kuwait, umunyamabanga mukuru wa ONU na leta ya Kuwait bazategura inama ya kabiri yo gushaka inkunga".

"Mu mezi ashize mu nama yabereye muri Kuwait nyine twabonye inkunga ya miliyaridi eshatu z'amadollari y'Amerika, ndibwira ko abaterankunga bazongera kugira neza nkuko babikoze", bwana Brahimi abwira abanyamakuru.

Ariko yongeye ho abaza ati: "Nukugeza ryari abantu bakomeza guha inkunga Syria? Igisubizo cyo nyine kiri ki kibazo n'igisubizo cya politike".

Bwana Brahimi yakomeje avuga ko nta tariki y'imishyikirano bemeranyije, ariko ko yizeye ko iyo mishyikirano yaba mbere yuko uyu mwaka urangira.